Ijambo ry’Ibanze
GSAM 3.1Hari ibitabo byinshi by’ingirakamaro abantu basanzwe bafite. Impamvu ntanga yo kongeraho ikindi ni uko muri aya mapaji mvuga ibintu byinshi byerekeye abadiventisiti, cyane cyane Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, bitari byarigeze bigezwa ku bantu muri ubu buryo. Uretse ibyo, benshi bemeye uyu murimo mu myaka yakurikiyeho, batabonye ibyavuzwe, basabye bashishikaye ko abawubanjirijemo babatekerereza ibyo bintu n’ibyababayeho. Kubera ko nari nzi neza umuryango w’ukuza kwa kabiri mu 1843 no mu 1844, kandi kuva ku wa 2 Mutarama 1849 nkaba narabwirije izo nyigisho, mbere ndi umudiventisiti, hanyuma kuva mu 1852 ndi umudiventisiti w’Umunsi wa Karindwi, mbona ari ibyishimo “kuvuga ibyo nabonye nkumva.”
GSAM 3.2Natanze inkuru yerekeye umuryango w’ukuza kwa kabiri, wakwirakwiriye mu mahanga yose yateye imbere ku isi kuva mu 1831 kugeza mu 1844.
GSAM 3.3Kuva mu 1845 habayeho andi matsinda y’abadiventisiti yamamaje, kandi n’ubu akimamamaza, ko ukuza kwa Kristo kwegereje. Aho gukurikirana ayo matsinda yose, nagambiriye kuvuga mu buryo burambuye intangiriro n’iterambere ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi. Nibanze cyane cyane ku buryo Imana yakoresheje mu buyobozi bwayo kugira ngo, bahereye mu bukene kandi ari bake, bahinduke ubwoko bugera gusa ku bihumbi ijana, nyamara bamwe mu babarwanya babuvuzeho bati: “Imbaraga n’umwete bakorana byatuma umuntu agira ngo ni miliyoni ebyiri.”
GSAM 3.4Ndetse n’abazi gato amateka y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bazi ko kuva mu 1845 Madamu E. G. White yagize uruhare rukomeye muri uwo muryango, nk’uvuga imbere y’abantu kandi nk’umwanditsi. Bazi kandi ko mu murimo we habagamo imikorere cyangwa impano bidasanzwe. Nagize amahirwe yo kuba mpari no kwibonera uko iyo mpano yakoraga incuro zigera kuri mirongo itanu. Muri aya mapaji nerekanye ibintu bigera kuri makumyabiri na bitandatu Madamu White yahanuye mu buryo bweruye, byasohoye neza cyane.
GSAM 4.1Uretse ibyo niboneye ubwanjye, natanze kandi ubuhamya bw’abandi biboneye n’amaso yabo ibyo banyuzemo. Ibyo bintu byabaye bigomba guhabwa agaciro n’umusomyi ushaka ukuri kurusha amagambo avugwa uko yiboneye n’abantu batigeze baba bahari muri ibyo bihe.
GSAM 4.2Nshyikirije abasomyi iki gitabo, niringiye ko, ku bw’umugisha w’Imana, gusoma aya mapaji byaba uburyo bwo guteza imbere umurimo wa Kristo mu mitima ya benshi. Nizeye kandi ko bose, mu gihe basoma, bazazirikana amagambo Pawulo yabwiye Abatesalonike ati: “Mugerageze byose; mugundire ibyiza.”