Adventist Pioneer
Library
aplib.orgIsomero
Ishakiro
24 / 31
24 / 31

Igice cya 21 — Ukuboko Kuyobora mu Murimo

John Norton Loughborough

GSAM 322.1“Nzakwigisha nkwereke inzira unyuramo.”1

GSAM 322.2Uwiringira Uwiteka ahora abona uko amwitaho. Ariko hari ibihe ubwo kwitabwaho kurushaho kugaragara, nko mu gutabarwa mu buryo budasanzwe ukavanwa mu bibi no mu kaga, ibigaragara n’ibitagaragara, no mu buryo Imana ubwayo itegura inzira zo gukwirakwiza ukuri kwayo. Ibyo ni byo iki gice kivugaho.

GSAM 322Iyerekwa rya mbere muri Michigan

GSAM 322.3Mu kwezi kwa Gicurasi 1853, Umukuru White n’umugore we basuye Michigan. Bwari ubwa mbere bajya iburengerazuba bwa Buffalo, N.Y. Ku Isabato ya nyuma yo muri Gicurasi bari i Tyrone, kandi aho ni ho Madamu White yeretswe mu iyerekwa amatsinda atandukanye y’abizera b’Isabato muri iyo leta, ahabwa n’imiburo ku bintu byashoboraga kubabangamira. Ku wa 2 Kamena, ari i Jackson, yanditse impapuro umunani nini kandi ndende, avugamo bimwe mu byo yari yareretswe. Yampaye inyandiko y’iryo yerekwa yanditswe n’ikaramu y’igiti, ansaba ko nanjye namuha indi nyandiko isomeka neza, yanditswe n’ikaramu na wino.

GSAM 322Umugore wavugaga ko ari uwera

GSAM 322.4Mu bindi bintu yari yareretswe, havuzwemo iby’umugore wageragezaga kwinjira ku gahato mu bizera bacu. Yavuze ko uwo mugore yavugaga ko afite ukwera gukomeye. Madamu White ntiyari yarigeze ahura na we, kandi nta cyo yari amuziho uretse ibyo yamenyeshejwe muri iryo yerekwa. Ntiyavuze gusa uburyo uwo mugore yakoraga, ahubwo yavuze n’uko nacyahwa azagaragaza mu maso nk’uwera cyane, maze akavuga ati: “Uwiteka—azi—umutima—wanjye.” Yavuze ko uwo mugore yagendaga hirya no hino mu gihugu ari kumwe n’umusore, naho umugabo we w’umusaza akaba yari mu rugo akora kugira ngo ababonere ibibatunga mu nzira yabo mbi. Madamu White yavuze ko Uwiteka yamweretse ko “nubwo uwo mugore yivugaho ukwera, we n’uwo musore bahamwe n’icyaha cyo kwica itegeko rya karindwi.” Nari mfite mu mufuka inyandiko isobanura ibyo, maze ntegereza mfite impungenge nkeya, nshaka kureba uko ibintu bizagenda.

GSAM 323Iteraniro ry’i Vergennes, Mich.

GSAM 323.1Twagize amateraniro i Jackson, Battle Creek, Bedford na Hastings, hanyuma tugera i Vergennes, mu ntara ya Kent, haza kugaragara ko ari ho uwo mugore yari atuye. Twageze aho twagombaga kurara ku wa 11 Kamena, mbere gato y’uko Isabato itangira. Twacumbitse mu rugo rw’Umukuru witwaga White, wari warabaye umubwirizabutumwa mu idini ry’Abakristo. Kubera ko icyo gihugu cyari kigitangira guturwamo, bari baduteguriye amateraniro mu kigega kinini cyari kimaze igihe gito cyubatswe, ku ntera ya mayili eshatu imbere y’aho twari turi; maze haza kugaragara ko umugore wari warabonetse mu iyerekwa yari atuye ku zindi mayili ebyiri imbere y’aho amateraniro yagombaga kubera.

GSAM 323Ubuhamya bwahawe umugore watwarwaga n’ishyaka ry’idini ridashyira mu gaciro

GSAM 323.2Ku wa 12 Kamena, saa yine n’igice za mu gitondo, twateraniye mu kigega. Madamu White yari yicaye ku mpera y’ibumoso y’uruhimbi, nanjye nicaye iruhande rwe, Umukuru Cornell yicara iruhande rwanjye, naho Umukuru White yari iburyo bw’uruhimbi, avuga. Amaze kuvuga nk’iminota cumi n’itanu, umusaza n’umusore binjiriye hamwe, bicara ku ntebe y’imbere yegereye uruhimbi. Bari kumwe n’umugore muremure, unanutse, ufite uruhu rwijimye, wicaye hafi y’umuryango. Umukuru White amaze kuvuga ijambo rigufi, Madamu White yarahagurutse, atangira avuga uko ababwirizabutumwa bagomba kwitonda kugira ngo batangiza umurimo bashinzwe, yifashisha iri jambo: “Mwe bahetse ibikoresho by’Uwiteka, mube abera.” Yavuze ko bitari muri gahunda y’Imana guhamagarira umugore kugenda hirya no hino mu gihugu ari kumwe n’undi mugabo utari uwe. Amaherezo yavuze yeruye ati:

GSAM 323.2“Uriya mugore umaze akanya gato yicaye hafi y’umuryango avuga ko Imana yamuhamagariye kubwiriza. Agendana n’uyu musore umaze kwicara imbere y’ameza, naho uyu musaza, umugabo we—Imana imugirire impuhwe!—akagoka mu rugo ashaka amafaranga bakoresha mu gukomeza ibibi byabo. Avuga ko ari uwera cyane, ko yejejwe, ariko nubwo yivugaho ukwera kose, Imana yanyeretse ko we n’uyu musore bahamwe n’icyaha cyo kwica itegeko rya karindwi.”

GSAM 324.1Abari aho bose bari bazi ko Madamu White atari yarigeze abona abo bantu kugeza igihe binjiriye mu kigega. Kuba yarabatoranyije akagaragaza n’imico yabo muri ubwo buryo byagize icyo bikora ku mitima y’abari aho, bituma barushaho kumugirira icyizere kandi bikomeza ukwizera kwabo ku byerekeye amayerekwa.

GSAM 324Amagambo yavuzwe nk’uko byari byarahanuwe

GSAM 324.2Igihe Madamu White yatangaga ubuhamya bwe, abantu barebanaga amatsiko Madamu Alcott, uwo mugore wacyahwaga, kugira ngo babone uko yakiriye ibyavugwaga n’icyo agiye gukora no kuvuga. Iyo aba atarahamwe n’icyaha yashinjwaga, byari bisanzwe ko abantu bamwitegaho guhaguruka akabihakana byose. Naho iyo aba agihamwa na cyo kandi yarabaye mubi bikabije, yashoboraga kudatinya kubihakana byose, nubwo yari azi ko ari ukuri. Aho kubigenza atyo, yakoze neza neza ibyo ubuhamya bwari bwaravuze ko azakora niyacyahwa. Yahagurutse buhoro, abantu bose bamuhanze amaso, maze agaragaza mu maso nk’uwera cyane, avuga buhoro ati: “Uwiteka—azi—umutima—wanjye,” yongera kwicara nta rindi jambo avuze. Yari avuze neza neza ibyo ubuhamya bwari bwaravuze ko azavuga, kandi abivuga no muri bwa buryo.

GSAM 325Icyaha cyaremewe

GSAM 325.1Ni koko, Imana yari izi imitima yabo, kandi na bo ubwabo bari bazi ko bahamwe n’icyaha bashinjwaga; kuko nyuma yaho uwo musore yabwiye Bwana Gardner, wari utuye aho kandi wamubajije yitonze iby’icyo kibazo, ati: “Bwana Gardner, ibyo Madamu White yatuvuzeho byari ukuri rwose.” Naho uwo mugore, amaze kubwira Madamu Wilson i Greenville, mu 1862, ko “adatinyuka kuvuga ijambo na rimwe rirwanya mushiki wacu White, kugira ngo atasangwa arwanya Imana,” yemeye ko ibyari byarerekanywe kuri we n’uwo musore byari ukuri.

GSAM 325Itsinda ry’Umutumwa

GSAM 325.2Mu muhindo wo mu 1853, abantu bake bo muri Michigan bari batanyuzwe bishyize hamwe, batangira gusohora ikinyamakuru cyitwaga Umutumwa w’Ukuri. Umurimo w’icyo kinyamakuru n’abacyoboraga wasaga n’uwo gusenya no gusebanya aho kubaka. Bandikaga mu mpapuro zacyo ibinyoma byinshi byatubangamiraga mu murimo w’ubutumwa; kandi kubera ko bwari ubwa mbere duhuye n’igitero nk’icyo cyo ku mugaragaro, twatekereje ko ari inshingano yacu kuvuguruza amagambo yabo yo kudusebya. Kubikora byadutwaraga igihe cyagombye kuba cyarakoreshejwe mu guteza imbere ukuri twari twarashinzwe, kandi byahuzaga neza n’imigambi ya Satani, ari we nta gushidikanya wari warateye uko kurwanya. Ibintu byakomeje bityo kugeza ku mugoroba wo ku wa 20 Kamena 1855, ubwo Umukuru White n’umugore we, Umukuru Cottrell nanjye twari tumaze gusoza iteraniro i Oswego, N.Y. Mu iteraniro ryacu twari twabangamiwe n’umuntu witwaga Lillis, wari winjiye agakwiza mu bantu izo nyandiko zo gusebanya. Ikibazo cy’inshingano yacu muri ibyo cyongeye kubyuka. Imihati yose twari twaragize mbere yo gusubiza ibinyoma byabo yari yaratumye bahimba ibindi byinshi gusa.

GSAM 325Inama n’ubuhanuzi

GSAM 325.3Mu iteraniro ry’amasengesho ryabereye uwo mugoroba mu nzu ya John Place, mu mujyi wa Oswego, Madamu White yahawe iyerekwa, yerekwa ko nidukomeza umurimo wacu wo kubwiriza ukuri, tutitaye ku bantu nk’abo bo mu “itsinda ry’Umutumwa,” bazarwanira hagati yabo, ikinyamakuru cyabo kigahagarara; kandi ibyo nibiba, tuzasanga umubare wacu warikubye kabiri. Twizeye ko ubwo buhamya bwari buturutse ku Uwiteka, duhita dutangira kubukurikiza.

GSAM 326Gusenyuka kw’itsinda ry’Umutumwa n’ikinyamakuru cyaryo

GSAM 326.1Umurimo w’ukuri wateye imbere vuba, naho abo mu “itsinda ry’Umutumwa” bagirana ibibazo hagati yabo. Mu gihe gito, iryo tsinda ryaratatanye, benshi mu bayobozi baryo bararetse Isabato. Ikinyamakuru cyabo na cyo cyahise gihagarara kuko cyabuze abagitera inkunga; uwari waramaze igihe ari umwanditsi wacyo mukuru yerekeza imbaraga ze mu kwigisha mu ishuri. Ariko kubera ko atari yarabanje kwiga kwitegeka, yananiwe rwose kuyobora abanyeshuri be. Igihe yageragezaga guhana umwe mu bahungu bigaga mu ishuri rye, yakuyeho imbunda nto yo mu bwoko buzengurutsa amasasu, arakanda, yumvikana ikoma ariko ntiyarasa. Kugira ngo adakubitwa akicwa n’abaturage, byabaye ngombwa ko ahungira muri Kanada nijoro.

GSAM 326Ingaruka ku murimo wo kwamamaza ukuza kwa kabiri

GSAM 326.2Muri icyo gihe mu bizera bacu hari ubwumvikane n’ubumwe biruta ibyari byarigeze kubaho; kandi uko twashyiragaho umwete wo gukwirakwiza ubutumwa, inzira zarafungukaga mu mpande zose.

GSAM 326.3Mu nomero ya 10, umuzingo wa 11, w’Isubiramo n’Umubwirizabutumwa, wo ku wa 14 Mutarama 1858, umwanditsi mukuru, avuga ibyavuye mu murimo w’Umutumwa, yaravuze ati: “Igihe habaga uko kutanyurwa, ubwo bashakaga gusenya Isubiramo n’Umubwirizabutumwa, umutungo w’itorero wari ku biro wari ufite agaciro k’amadolari 700 gusa. Kuva icyo gihe warazamutse ugera ku madolari 5,000. Icyo gihe hari abishyuraga ikinyamakuru bagera ku gihumbi, none ubu hari ibihumbi bibiri, hatabariwemo n’urutonde rutari ruto rw’abagihabwa ‘ku buntu.’”

GSAM 326.4Kubera ko noneho twari tugeze mu gihe (1858) ubwo “itsinda ry’Umutumwa” ryacitsemo ibice rigatatana, n’Umutumwa ukareka kubaho, iyo mibare yavuzwe haruguru ifite icyo isobanuye. Nk’uko umubare w’abishyuraga Isubiramo n’Umubwirizabutumwa wari warikubye kabiri neza neza, ni ko n’umubare w’abizera wari warenze incuro ebyiri. Uko ni ko ubuhanuzi bwatanzwe binyuze kuri Madamu White muri Kamena 1855 bwasohoye.

GSAM 327Igitekerezo cya mbere cyo kugira amateraniro yo mu mahema

GSAM 327.1Mu minsi ya mbere y’ubutumwa, twari tumenyereye guteranira mu mazu y’amashuri iyo tutashoboraga kubona ahandi hantu heza kurushaho. Igihe kimwe, mu nzu nk’iyo, hateraniye imbaga y’abantu benshi ku buryo n’amazu abiri y’amashuri angana atyo atari kubakwira. Kugira ngo bose bamwumve, uwavugaga yahagaze mu idirishya rifunguye, abwira abari mu nzu n’abandi benshi kurushaho bari bicaye mu magare yabo no ku byatsi. Kubona iryo teraniro rinini ni byo byatumye dutekereza kugira amateraniro yo mu mahema.

GSAM 327Iteraniro rya mbere ryo mu mahema i Battle Creek, Mich.

GSAM 327.2Ni cyo cyatumye, ku wa 22 Gicurasi 1854, Umukuru James White n’abandi bari mu nama bafata icyemezo ko gukoresha amahema mu materaniro byari umugambi ushoboka. Muri icyo gihe, amahema manini yakoreshwaga gake cyane ahandi hatari mu birori byo kwerekana ubuhanga bwo gusimbuka no kwigorora, mu kwerekana inyamaswa zo mu gasozi no mu bindi birori binyuranye byo kureba. Michigan ni yo leta ya mbere Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi batinyutse gukoreramo muri ubwo buryo. Iteraniro rya mbere ryo mu mahema ryatangiye i Battle Creek ku wa 10 Kamena 1854. Muri iki gihe, ubwo buryo bwo kugira amateraniro mu gihe cy’impeshyi bumaze gukura cyane.

GSAM 327Igitekerezo cyo kugira amateraniro yo mu nkambi

GSAM 327.3Mu mwaka wa 1868 twateye indi ntambwe ikomeye yo guteza umurimo imbere. Igitekerezo cyo kugira amateraniro yo mu nkambi cyasuzumwe neza, hafatwa icyemezo ko ubwo bwaba uburyo bwiza cyane bwo kwakira imbaga y’abizera bacu iteranira mu materaniro rusange. Habonetse ihema rinini ryo gusengeramo hamwe n’amahema mato y’imiryango, abantu bari kugira aho baba heza, bityo iminsi myinshi igashobora kumarwa neza mu nama no mu gusenga.

GSAM 328Iteraniro rya mbere ryo mu nkambi i Wright, Mich.

GSAM 328.1Iteraniro rya mbere ryo mu nkambi ryabereye i Wright, Mich., ku wa 1-7 Nzeri 1868. Ayo materaniro rusange y’ingenzi y’abizera bacu yaragutse ku buryo buri mwaka haba amateraniro yo mu nkambi arenga mirongo itanu mu turere dutandukanye tw’umurimo. Ayo materaniro yo mu nkambi ntagirirwa muri Amerika gusa, ahubwo agirirwa no mu Burayi, muri Ositaraliya, muri Nuveli Zelande no muri Afurika y’Epfo.

GSAM 328.2Iteraniro rinini kuruta ayandi yose yo muri ubwo bwoko abizera bacu bigeze kugira ryabaye mu mwaka wa 1893, i Lansing, Mich. Muri iryo teraniro rinini hari abantu 3,400 babaga mu mahema y’imiryango arenga 500. Mu gukora amahema atandukanye yari muri iyo nkambi hakoreshejwe imyenda y’amahema irenga yadi 150,000.

GSAM 328Gutabarwa mu mpanuka ya gari ya moshi

GSAM 328.3Ku munsi wakurikiye icyemezo cyo kugura ihema ryacu rya mbere rya futi 60 (ku wa 23 Gicurasi 1854), Umukuru White n’umugore we, icyo gihe bari i Jackson, Mich., bagombaga gutangira urugendo bajya muri Wisconsin, aho bari gukorera igihe runaka. Twamaze nyuma ya saa sita mu rugo rwa D. R. Palmer, hafi gato y’aho gari ya moshi ihagarara. Incuro nyinshi uwo munsi nyuma ya saa sita, Umukuru White yaravuze ati: “Numva merewe ukuntu bidasanzwe ku byerekeye gutangira uru rugendo; ariko, Ellen, hari aho twasezeranye kujya, kandi tugomba kugenda. Iyo nta gahunda nari mfite yo kubonana n’abantu, sinari kugenda iri joro.”

GSAM 328.4Ijoro ritangiye, igihe gari ya moshi yari igiye kugera, twagize umwanya wo gusenga. Bose basaga n’abayobowe gusengera Umukuru White n’umugore we kugira ngo bagire umutekano muri urwo rugendo. Tumaze guhaguruka, Umukuru White yavuze ko yizeye ko Uwiteka azabitaho kandi akabarinda.

GSAM 328.5Saa mbiri z’ijoro, nagiye na bo kuri gari ya moshi kubafasha kubona imyanya no gutunganya imizigo yabo. Twinjiye mu gice kimwe cyayo cyari gifite intebe z’imigongo miremire, icyo gihe cyitwaga “igice cyo kuryamamo.” Madamu White yaravuze ati: “James, sinshobora kuguma muri iki gice, ngomba gusohoka hano.” Nabafashije kubona intebe hagati mu gice gikurikiraho. Madamu White yaricaye, ashyira imizigo ye ku bibero, ariko aravuga ati: “Sinumva ntuje muri iyi gari ya moshi.” Inzogera yaravuze, maze mbasezeraho nihuta nti: “Murabeho,” mpita ngenda njya kwa Cyrenius Smith kurarayo.

GSAM 329.1Ahagana saa yine z’ijoro, twese twatangajwe cyane no kumva Umukuru White akomanga asaba kwinjira, kandi twibwiraga ko yari amaze kugera kure mu nzira yerekeza i Chicago. Yavuze ko gari ya moshi yari yavuye mu njanji kuri mayili eshatu iburengerazuba bwa Jackson; ko igice kinini cyayo, hamwe n’imashini iyikurura, byari byangiritse burundu; ariko ko, nubwo hari abantu bari bapfuye, we na Madamu White bari barokotse ntibakomereka. Yahise abona ifarashi n’igare, ajyana na Abram Dodge gushaka Madamu White. Umukuru yari yamutwaye mu maboko amugeza kure y’aho, anyuze mu butaka butose bw’igishanga, yambuka n’akagezi, amugeza ahantu hatekanye, kure y’aho impanuka yabereye.

GSAM 329.2Kare mu gitondo cyakurikiyeho, najyanye na Bwana Dodge kureba ibyangiritse. Ahantu umuhanda wambukiranya injanji uhingamye, ikimasa cyari cyaryamye kiruhuka ku njanji neza. Imashini ikurura gari ya moshi nta cyuma yari ifite imbere cyo kwigizayo amatungo, maze ikubise icyo kimasa, ijugunywa ibumoso, iva mu njanji. Mu nkubita ya mbere ubwo iyo mashini yakubitaga hasi, igice cy’imizigo cyari kirimo isanduku y’ibitabo y’Umukuru White cyasimbutse kiva mu njanji rwose, ariko nticyagira icyo kiba. Muri uwo mwanya kandi, igice cy’abagenzi cyari ku mpera ya gari ya moshi cyatandukanye n’ibindi bice nta muntu ubikoze, maze gihagarara ku njanji gituje. Imashini iyikurura n’igice gitwara amakara n’amazi byakomeje kugenda hasi bitari ku njanji intera ya rodi esheshatu cyangwa umunani, maze iyo mashini ikubita igishyitsi cy’igiti cya sheni cyari gifite umurambararo wa futi nka eshatu. Umuvuduko wa gari ya moshi wari ukomeye cyane ku buryo iyo mashini yubamye, inda yayo ikajya hejuru, naho inyuma h’igice gitwara amakara n’amazi harazengurutse hajya gutambika ku njanji. Ibindi bice bya gari ya moshi byakomeje ku muvuduko wabyo wose, bikubita kuri iyo mashini yari yangiritse, bityo habaho inkubita ya kabiri. Igice cya mbere cyakubise kuri iyo mashini cyari igitwara imizigo yihutirwa; cyamenaguritse gihinduka uduti two gucana. Cyo n’ibyari bikirimo byahindutse ikirundo cy’ibisigazwa biri hejuru no hirya no hino y’igice gitwara amakara n’amazi. Igikurikiraho cyari icy’abagenzi bo mu rwego rwa kabiri, kirimo abagenzi cumi n’umunani; umwe muri bo yarapfuye, abandi bose barakomereka, bamwe cyane abandi buhoro. Icyo gice cyacitsemo kabiri ubwo igice cyo kuryamamo cyakinjiragamo kikakinyuramo. Imbere h’icyo gice cyo kuryamamo haramenaguritse, kandi intebe Madamu White atari yumvise atuje kugumaho yarajanjaguritse burundu.

GSAM 330Igihamya cyo gutabarwa n’Imana

GSAM 330.1Ubwo twarebaga ibyangiritse, hanyuma tukareba igice Umukuru White n’umugore we barimo igihe impanuka yabaga, gihagaze cyonyine gituje ku ntera ya rodi nka cumi n’eshanu uvuye ku byangiritse, twumvise mu mitima yacu twavuga ko Imana yumvise amasengesho; kandi ni nde uzi niba itarohereje umumarayika wayo gutandukanya icyo gice n’ibindi, kugira ngo abagaragu bayo barokoke ntibagire icyo baba? Icyo gitekerezo cyarushijeho kudukora ku mutima ubwo uwakoreshaga feri yavugaga ko atari we wagitandukanyije n’ibindi, kandi ko nta muntu wari ku rubuga rwo ku mpera y’igice cya gari ya moshi ubwo byabaga; ko na we ndetse n’abandi bakozi bose ba gari ya moshi batari bazi uko byagenze. Icyarushagaho kubabera amayobera ni uko icyuma gihuza ibice n’ipini ryacyo byombi byari bitavunitse, kandi ipini hamwe n’umunyururu waryo byari biryamye ku rubuga rw’igice cya gari ya moshi cyangiritse, nk’ibyashyizweho n’ukuboko kwitonda.

GSAM 330.2Ku mugoroba wo ku wa 24, ibisigazwa byari bimaze kuvanwa ku njanji bihagije ku buryo gari ya moshi zongeye kugenda nk’uko byari bisanzwe, maze Umukuru White na Madamu White bongera kwinjira muri gari ya moshi, bagera amahoro aho bari barasezeranye kujya muri Wisconsin.

GSAM 330Abaturwanyaga baracyahwa

GSAM 330.3Abisirayeli ba kera ntibanyuze mu byoroshye gusa. Bari bafite abanzi baturutse hanze, bashakaga kubuza iterambere ryabo kuri buri ntambwe. “Imbaga y’abantu bavanze” hamwe n’abatari bariyeguriye Imana bari imbere mu nkambi bari ibikoresho byoroshye, Satani yakoreshaga kugira ngo abyutse ukutanyurwa, amakimbirane, kwitotomba no kwigomeka. Kuba ukuboko kw’Imana kubazanira umugisha kwari kumwe n’abayiringiraga, kandi imihati yabo ikazana intsinzi, byari igihamya ko abo bantu bari baragiriwe ubuntu imbere yayo, ko ukuboko k’Uwiteka kwabayoboraga.

GSAM 331.1Ni na ko byagenze mu itangira no mu iterambere ry’ubutumwa bw’umumarayika wa gatatu; gutera imbere kwabwo ntikwatewe n’uko ukuri kwatangazwaga kwari guhuje n’umutima wa kamere w’umuntu. Ahubwo, ukuri kuri hagati muri ubwo butumwa—Isabato y’Uwiteka—kurwanya inyungu z’ubwikunde n’iz’isi, kugatandukanya abakumvira n’imirimo y’isi iminsi ibiri mu cyumweru. Umurimo w’ukuri kw’iki gihe wagize abanzi bawo bo hanze, biyemeje kandi bakomeza kugira umwete wo gusenya uwo murimo. Ibyabo byavugwa mu magambo y’umwanditsi wa Zaburi ngo: “Iyo Uwiteka ataba yarabaye mu ruhande rwacu, Abisirayeli nibabivuge none; iyo Uwiteka ataba yarabaye mu ruhande rwacu, ubwo abantu baduhagurukiraga, baba baratumize turi bazima, ubwo uburakari bwabo bwatugurumaniragaho.”2

GSAM 331.2Abantu bikunda kandi batanyurwa bo muri twe bagiye bahaguruka rimwe na rimwe, bavuga ibintu bikomeye byari gukorwa imigambi yabo nimara kugerwaho; ariko nk’urumuri rushukana rwo mu bishanga, amatara yabo amaze igihe kinini azimye. Hagati aho, umurimo w’ukuri kw’iki gihe wakomeje rwose gutera imbere udahagarara, ukagera hirya no hino ku isi, ukarushaho gukomera no kugira imbaraga uko utera indi ntambwe.

GSAM 331Abakuru Stephenson na Hall

GSAM 331.3Mu mpeshyi yo mu 1855, Abakuru Stephenson na Hall bagerageje guteza imvururu muri Leta ya Wisconsin. Abavandimwe bayoboraga bari bazi neza ko bifuzaga kugerageza inyigisho zacu zose z’ukwizera bakoresheje inyigisho yabo y’Igihe kizaza, kandi ko bifuzaga cyane ko Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bigishwa ko hari igihe cy’igeragezwa nyuma y’ukuza kwa kabiri kwa Kristo.

GSAM 331Ubuhanuzi Kuri Bo

GSAM 331.4Ku wa 20 Ugushyingo 1855, Madamu White yeretswe mu iyerekwa inzira yabo n’uko amaherezo byari kuzarangira, muri aya magambo: “Muntu ufite intege nke, utekereza ko ushobora guhagarika umurimo w’Imana? Muntu ufite intege nke, gukorwaho n’urutoki rwe rumwe gusa byagukubita hasi. Azakwihanganira igihe gito gusa.”

GSAM 332.1Abaturwanyaga bavuze ko aha hari iyerekwa ryatangazaga ko abo bagabo bari hafi gupfa, kandi ko kubera ko babayeho imyaka myinshi, iryo yerekwa ritari ryasohoye. Nta na hamwe muri iryo yerekwa havuga ko bari gupfa. Berekejwe nk’abagabo bashakaga guhagarika umurimo w’ubutumwa bw’umumarayika wa gatatu. Nubwo babwiwe ko Imana yashoboraga kubahagarika mu buryo bworoshye, hongerwaho ngo, “Azakwihanganira igihe gito gusa.” Bakoze iki? Aho gutsinda mu ntambara yabo nk’uko bari babyiteze, basa n’abasigaye bashakisha inzira mu mwijima. Mu byumweru bike gusa, baretse burundu Isabato, bahindukira kuyirwanya. Bari bizeye gushinga umutwe w’Igihe kizaza, ari bo bawuyoboye. Aho gutsinda muri ibyo, kureka Isabato byatumye batakaza burundu ijambo bari bafite ku bwoko bwacu. Bityo, binyuze mu nzira yabo bwite, bahiritse burundu icyo bari bagambiriye gukora mbere. Abantu bacu baravuze bati, “Ni koko, Imana ‘yabihanganiye igihe gito gusa.’”

GSAM 332Iherezo Ribabaje ry’Ubuzima

GSAM 332.2Ku byerekeye amaherezo y’abo bagabo babiri, birakwiriye gutanga amagambo amwe ku byerekeye iherezo ryabo ribabaje, yatanzwe n’abavandimwe babo bwite, abemeraga Igihe kizaza, abo bari bafatanyije nyuma yo kuva ku Isabato. Mu myaka mirongo itatu n’irindwi ishize, Bwana Hall yabaye nk’uwataye ubwenge (bitewe no korama kw’ubwonko); icyateye iyo mimerere ni uko abandi bamuriganyije bakamutwara umutungo munini. Yari afite igitekerezo cy’ibinyoma ko aramutse asohotse hanze yari gukweduka akagera hasi, cyangwa akagwa hasi. Nta cyo yangizaga, ariko birumvikana ko muri iyo myaka yose yari yarabaye adashoboye rwose gukora umurimo w’ububwirizabutumwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.3

GSAM 332.3Umukuru Stephenson amaze imyaka hafi cumi n’itandatu apfuye. Mu myaka myinshi yabanjirije urupfu rwe, yari afite ubwenge budakomeye (umusazi), nubwo atari ateje abandi akaga. Mbere y’uko amera atyo, yishingikirije ku bwisanzure yibwiraga ko afite kubera inyigisho yo kutagira amategeko yari yarakiriye, yasize umugore we, umugore utarigeze ashinjwa ikizinga cy’ubusambanyi (yashoboraga kubona ubutane gusa akoresheje umunyamategeko w’umuhemu), maze arongora undi mugore wari ukiri muto cyane ugereranyije n’uwa mbere. Icyo gikorwa cyari ukurenga ku myifatire myiza ku buryo abavandimwe be b’Igihe kizaza ubwabo batemeye inzira ye, ntibongera kumwemerera kubabwiriza.

GSAM 333.1Amagambo y’abavandimwe babo bwite ku minsi ya nyuma y’abo bagabo agaragaza impuhwe nyinshi; nyamara ni ukuri kutavangiye, gutanzwe nta bugome cyangwa urwikekwe. Ibyo tubivuze, tugasigira abasomyi bacu gufata umwanzuro wabo ku byerekeye uko ubwo buhamya bwasohoreye ku mubiri.

GSAM 333Umukuru J. H. Waggoner Yemera Ubutumwa

GSAM 333.2Mu mwaka wa 1852, Umukuru J. H. Waggoner, wari uyobora ikinyamakuru cyo muri ntara imwe ya Wisconsin, yemeye ukuri kw’iki gihe, maze mu mwaka wakurikiyeho yitangira byimazeyo umurimo w’ububwirizabutumwa. Mu 1857 yanditse udupapuro tubiri tw’ingenzi cyane, buri kamwe gafite amapaji hafi magana abiri. Aka mbere kari gafite umutwe ugira uti, Imiterere n’Inzira y’Ubupfumu bwo muri iki Gihe, naho aka kabiri kati, Gusubiza Inyigisho y’Igihe kizaza. Aka mbere ntikabaye gusa uburyo bwo gukiza benshi kugwa muri uwo mutego wa Satani, ahubwo, ku bw’umugisha w’Imana, kahumuye amaso ya benshi batari bazi icyo bakora ku birebana n’ibi bintu by’iki gihe.

GSAM 333.3Gusubiza kwe Inyigisho y’Igihe kizaza ni ugusobanura mu buryo bwuzuye cyane inyigisho z’ibinyoma zivuga ko abanyabyaha bazongera kugeragezwa nyuma y’ukuza kwa kabiri k’Umwami wacu. Ni igisubizo cyuzuye cyane kuri iyo nyigisho ku buryo atari uko kitavugurujwe gusa, ahubwo nta n’umwe kugeza ubu wagerageje kukivuguruza twigeze tubona. Igitabo gisobanura mu buryo busobanutse kandi bugufi umwanya Kristo afite wo kuba umutambyi ku ntebe y’ubwami ya Se (ubutambyi bwe bwa Melikisedeki) muri iki gihe, n’umwanya azagira ku ntebe ye bwite y’ubwami mu bwami bwe bw’iteka buzaza—intebe y’ubwami itazahuzwa n’ubutambyi bw’umuhuza.

GSAM 334.1Nyuma y’aho gato, Umukuru Waggoner yanditse urupapuro rwa gatatu rungana hafi n’izo, rufite umutwe ugira uti, Impongano mu Mucyo w’Impamvu n’Ihishurirwa. Ahagana mu mwaka wa 1884, rwaravuguruwe kandi rwongerwa rugera ku gitabo gifite amapaji hafi 400. Ni inyandiko isobanutse kandi ngufi ku ngingo igaragazwa n’umutwe warwo.

GSAM 334.2Kuva icyo gihe, yari afitanye isano ya hafi n’umurimo wo gutangaza ibitabo, ari umwanditsi n’utunganya inyandiko. Yakomeje kandi imirimo ye y’ububwirizabutumwa, imyaka ye ya nyuma ayimara i Burayi.

GSAM 334.3Ku wa 17 Mata 1889, yapfuye gitunguranye i Basel, mu Busuwisi, amaze kurangiza igitabo cye cya nyuma, Kuva muri Edeni Kugeza muri Edeni. Ku wa 16 yari yakoze umurimo wose w’umunsi wo kwandika, maze yandika muri diyari ye ati, “Nakoze umurimo w’umunsi ukomeye.” Raporo y’ibyabaye kuri we yakozwe n’abavandimwe b’i Burayi itanga ibi bikurikira:

GSAM 334.4“Mu gitondo cyo ku wa 17, ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo, yapfiriye mu gikoni cye atunguwe, azize guhagarara k’umutima. Yari amaze gukora cyane kugira ngo arangize igitabo cye gishya cy’Icyongereza, kandi yari ateganya kwerekeza i London ku Cyumweru cyakurikiyeho, kugira ngo akorere hamwe n’umurimo wari uhari, mbere yo gusubira muri Amerika mu mpeshyi yari kuza.”

GSAM 334.5Kuva mu 1854, Umukuru Waggoner yari yaramenyekanye cyane kandi buri gihe imbere y’abantu arengera ukuri, haba ku ruhimbi no mu nyandiko. Igihe yapfaga yari hafi kugira imyaka mirongo itandatu n’icyenda. Yashyinguwe i Basel ku wa 20 Mata. Uko ni ko undi mu bakozi ba mbere b’umurimo yapfiriye ku mwanya we w’inshingano.

GSAM 334Gukizwa no Kwizera

GSAM 334.6Mu ntangiriro z’urugaryi rwo mu 1858, Madamu White yari amaze iminsi myinshi arwaye cyane, aryamye ku buriri kandi asa n’udashobora kwiyitaho. Umugoroba umwe, hafi saa sita z’ijoro, yarazimiye ubwenge; umuryango we wagerageje uburyo bwose bari bazi kugira ngo bamugarure mu bwenge, ariko biranga. Yamaze muri iyo mimerere iminota irenga mirongo itatu, maze Umukuru Andrews nanjye duhamagarwa vuba n’Umukuru White kugira ngo dufatanye mu gihe cy’isengesho. Mu gusubiza amasengesho ashyushye yatangiwe iruhande rw’uburiri bwe, Umwami yamugaruriye ubwenge ku bw’imbabazi ze, anamuzahura asubira ku buzima busanzwe. Igihe yatangaga ishimwe ku Mana, yajyanywe mu iyerekwa akiri aryamye ku buriri. Bimwe mu byo yeretswe muri iryo yerekwa bishobora gusomwa muri “Ubuhamya ku Itorero,” No. 5.

GSAM 335Iyerekwa Ryagaragaje Ikintu Gitangaje ku Mubiri

GSAM 335.1Iri yerekwa ryari rifitanye isano n’ikintu kidasanzwe cyagaragaye ku mubiri, kandi turagihaye umwihariko. Umukuru White nanjye twari twicaye ku ruhande rumwe rw’uburiri, Umukuru Andrews ari ku rundi. Amaboko ye rimwe na rimwe yayafatanyaga ku gituza cyangwa akayakoresha, hamwe n’amaboko ye, mu buryo busanzwe bwisanzuye kandi bwiza, ayerekeza ku byiciro bitandukanye yabonaga. Igice cyo hejuru cy’umubiri we cyazamuwe ku buriri, ku buryo hagati y’ibitugu bye n’umusego habagamo umwanya wa santimetero hafi makumyabiri kugeza kuri makumyabiri n’eshatu. Mu yandi magambo, umubiri uhereye ku kibuno kuzamura wari wunamye ku mpande hafi ya dogere mirongo itatu. Muri uwo mwanya yamaze igihe cyose iyerekwa ryamaze, ni ukuvuga iminota mirongo itatu. Nta muntu washoboraga gufata uwo mwanya mu buryo busanzwe, adashyigikiwe n’amaboko, ndetse ntashoboraga no kuwumaramo igihe kingana gityo. Aha na ho hari ikimenyetso cy’uko hari imbaraga yari ifitanye isano n’iyerekwa, kandi we atari ayifiteho ububasha.

GSAM 335Ubundi Buhanuzi

GSAM 335.2Ku itariki ya mbere Ukwakira 1858, Umukuru na Madamu White hamwe n’umwanditsi bakoze iteraniro rusange i Rochester, New York. Muri iryo teraniro, umwanditsi yabaherekeje mu rugendo rwo kunyura muri Leta ya New York no muri Leta zo mu Bwongereza Bushya. Ku Isabato imwe, Madamu White yeretswe iyerekwa, aho mu bindi bintu yeretswemo ko ahantu hamwe mu rugendo twateganyaga, Satani yari agiye kumutera igitero gikomeye, kandi ko Umukuru White nanjye tugomba kumufataho mu kwizera, maze Umwami akamurokora.

GSAM 336Amakuba ya Madamu White

GSAM 336.1Aha na ho hari ubuhanuzi bw’ibyari bigiye kuba. Ibizakurikiraho bizerekana uko bwashohojwe neza. Isabato ya mbere nyuma y’iteraniro ry’i Rochester twari i Roosevelt, naho Isabato yakurikiyeho turi i Brookfield, muri Intara ya Madison. Mu cyumweru cyakurikiyeho twakoze amateraniro mu gikoni kinini cya Bwana Ballou, i Mannsville, muri Intara ya Jefferson. Mu gihe twari mu rugendo rwa gari ya moshi tuvuyeyo i Brookfield tujya i Mannsville, mu maso ha Madamu White harabyimbye munsi y’amaso. Byari bimubabaza cyane ku buryo tugeze i Mannsville byabaye ngombwa ko aryama. Kubyimba byiyongereye mu minsi ibiri, bimwima ibitotsi kandi bikamubuza kugira uruhare mu materaniro. Umutwe we warabyimbye ku buryo amaso yombi yafunze, kandi mu maso he harahindutse ku buryo hatakimeraga nk’ah’umuntu. Muri ubu bubabare bukomeye no guhagarika umutima bikabije byatewe no kubura ibitotsi, umwanzi yageragezaga cyane gutuma yitotombera Imana. Ibyo byakomeje kugeza amateraniro yari yarateganyijwe arangiye.

GSAM 336.2Amateraniro amaze kurangira, Umukuru White yarambwiye ati,

GSAM 336.2“Mwene data John, iki ni cyo gitero cya Satani ku mugore wanjye twaburiweho i Rochester. Uribuka ko twasezeranyijwe ko turamutse dufatanyije tukamushyigikira mu kwizera, ntitwareka na gato igihe intambara yazaga, imbaraga z’umwanzi zari kumenagurika kandi akarokoka. Reka duhite twinjira dusenge.”

GSAM 336Gukizwa Nk’uko Byari Byarahanuwe

GSAM 336.3Twahise tujya mu cyumba Madamu White yari aryamyemo, tumusengera dushyizeho umwete, mu gihe abavandimwe bari mu cyumba twari twakoreragamo amateraniro bakomezaga gusenga bucece. Hashize nk’iminota icumi dutangiye gusenga, imbaraga z’Umwami zimanuka zuzuza icyumba. Madamu White yahise arekurwa ububabare bwose, ahita asaba ibyokurya. Hari nka saa kumi n’imwe z’umugoroba. Saa moya z’umugoroba, kubyimba kwari kwose kwari kwashize mu maso he, maze yitabira iteraniro ry’uwo mugoroba, asa n’uwakize neza nk’uko yari asanzwe.

GSAM 337.1Abaturage bamaze kubisaba, nimugoroba hatanzwe ikibwiriza kivuga ku “Murage w’Abera,” maze kirangiye Madamu White atanga inama ikomeye. Mu gihe Umukuru White yari hanze ari kumwe n’umuhungu we muto W. C., yajyanywe mu iyerekwa imbere y’iryo iteraniro rinini. Bimwe mu byo yeretswe icyo gihe bishobora gusomwa mu nyandiko isoza Ubuhamya No. 5, yandikiwe i Mannsville, New York, ku wa 21 Ukwakira 1858.

GSAM 337.2Gukira kwa Madamu White kuri uwo mwanya twavuzeho kwari gukomeye nk’uko byari byarahanuwe mu iyerekwa ry’i Rochester. Nta kibazo nk’icyo cyongeye kubaho muri urwo rugendo, kandi ahantu hose twageze twagize intsinzi ikomeye ku bw’ukuri.

GSAM 337Ubuhanuzi ku Ntambara y’Abanyamerika

GSAM 337.3Ku Isabato, ku wa 12 Mutarama 1861, hasigaye amezi atatu yuzuye ngo isasu rya mbere rirashwe kuri Fort Sumter (ari byo byari koko intangiriro y’intambara yatumye abacakara b’Abanyafurika 4,000,000 babohorwa muri Amerika), inzu y’iteraniro y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi i Parkville, Michigan, yarafunguwe kandi isengerwa. Umuhango witabiriwe n’Umukuru White n’umugore we, Abakuru Waggoner, Smith, n’umwanditsi. Ikibwiriza cy’Umukuru White kirangiye, Madamu White yatanze inama ikomeye, hanyuma yicara ku ntebe. Muri uwo mwanya yajyanywe mu iyerekwa. Inzu yari yuzuye abantu, kandi koko yari ahantu h’ubwoba bwera. Amaze kuva mu iyerekwa, yarahagurutse, areba hirya no hino mu nzu, aravuga ati:

GSAM 338.1“Nta muntu n’umwe uri muri iyi nzu wigeze atekereza ku makuba ari kuza kuri iki gihugu. Abantu barimo gukina ku itegeko ryo gutandukana rya South Carolina, ariko ubu maze kwerekwa ko Leta nyinshi zigiye kwifatanya n’iyo Leta, kandi hazaba intambara iteye ubwoba cyane. Muri iri yerekwa nabonye ingabo nyinshi z’impande zombi ziteraniye ku rugamba. Numvise urusaku rw’ibibunda, mbona abapfuye n’abapfa hirya no hino. Hanyuma mbona biruka batangiye kurwana imbona nkubone [bacumana bayoneti]; nyuma mbona aho barwaniye huzuye abapfuye n’abapfa. Hanyuma najyanywe muri gereza, mbona imibabaro y’abari mu bukene, bagenda bashegeshwe. Hanyuma najyanywe mu ngo z’abari barabuze abagabo, abahungu cyangwa abavandimwe mu ntambara. Nabonye agahinda n’umubabaro byabo.”

GSAM 338.2Hanyuma areba buhoro buhoro hirya no hino mu nzu, aravuga ati, “Hari abantu bari muri iyi nzu bazabura abahungu muri iyo ntambara.”

GSAM 338Ubuhamya bwa Madamu Ensign ku Byerekeye Amayerekwa

GSAM 338.3Mu kwemeza ko ibyo tumaze kuvuga ari ukuri, no kugaragaza ko ubwo buhanuzi bwatanzwe ku munsi wavuzwe, ndetse no kwerekana uko iteraniro ryabwumvise rikabukwirakwiza, hatanzwe ubu buhamya bukurikira:

GSAM 338.4“Ibi birahamya ko nari ntuye muri Intara ya St. Joseph, Michigan, muri Mutarama 1861, nko mu bilometero hafi icumi uvuye i Parkville. Ntabwo nari Umudiventisiti. Ku munsi wa 12 w’uwo kwezi, bamwe mu baturanyi banjye bajya i Parkville kwitabira amateraniro. Bagarutse bambwiye ko muri iryo teraniro harimo umugore wari watwawe mu iyerekwa, wavuze ko hari intambara ikomeye yari kuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; ko ingabo nyinshi zari gukusanywa ku mpande zombi, mu Majyepfo kimwe no mu Majyaruguru, kandi ko benshi bari kubabazwa muri gereza; ko ubukene bukomeye bwari kumvikana mu miryango myinshi kubera kubura abagabo, abahungu n’abavandimwe mu ntambara; kandi ko muri iyo nzu harimo abagabo bari kubura abahungu muri iyo ntambara.” Byashyizweho umukono na “Martha V. Ensign, Wild Flower, Intara ya Fresno, California, 30 Mutarama 1891.”

GSAM 339.1Ku bijyanye n’ubuhanuzi bw’iyo ntambara iteye ubwoba, Madamu White yongeye kuvuga ko Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi “bari kuzinjizwa mu bihe bikomeye kubera intambara, kandi ko byari inshingano ya bose gusenga bashyizeho umwete kugira ngo bahabwe ubwenge bwo kumenya icyo gukora muri ibyo bihe by’igeragezwa byari bibategereje.”

GSAM 339Uburemere bw’Intambara y’Abanyamerika

GSAM 339.2Igihe iryo yerekwa ryatangwaga, abantu bo mu Majyaruguru muri rusange bari bafite ubumenyi buke cyane, niba hari n’ubwo bari bafite, ku ntambara yari hafi kuba. Ndetse na Perezida Lincoln, hashize amezi atatu (ku wa 12 Mata 1861), ubwo Leta nyinshi zari zimaze kwifatanya na South Carolina mu itegeko ryayo ryo gutandukana, maze isasu rya mbere rikavugira kuri Fort Sumter, yasabye abagabo 75,000 gusa, kandi ko bakorera igihe gito cy’amezi atatu.

GSAM 339.3Umubare wose w’ingabo zanditswe ku ruhande rw’Ubumwe muri iyo ntambara wari 2,859,132. Encyclopedia Britannica ivuga ko “ingabo z’Abanyamuryango b’Amajyepfo zari zigizwe n’abagabo hafi 700,000 mu ntangiriro za 1863,” ariko ko bigoye kumenya neza umubare wabo wose wari wanditswe. Igereranya abapfuye babo ko bari “hafi 300,000.” Amwe mu nkoranyabumenyi zasohotse nyuma ashyira igihombo ku ruhande rw’Ubumwe (abishwe ku rugamba, cyangwa abapfuye bazize ibikomere cyangwa indwara zanduriye ku rugamba no muri gereza) kuri 359,528. Ku byerekeye umwenda w’Ubumwe, Britannica ivuga iti:

GSAM 339.4“Umwenda wageze ku rwego rwo hejuru ku wa 31 Kanama 1865, ungana na $2,845,907,626.56. Hanyuma kandi hakoreshejwe hafi $800,000,000 y’amafaranga yinjijwe, ahanini mu ntambara; Leta, imijyi, intara n’uduce tw’imijyi byakoresheje imisoro yabyo kandi birundanyiriza imyenda yabyo ku bw’intambara; amafaranga y’izabukuru ashobora kuzagera kuri $1,500,000,000 amaherezo. Amafaranga yakoreshejwe n’Umuryango w’Amajyepfo ntiyazigera amenyekana neza, umutungo wangijwe n’ingabo za Leta n’ingabo z’Umuryango w’Amajyepfo ntushobora kugereranywa neza; kandi agaciro k’amafaranga ($2,000,000,000) k’abacakara bo mu Majyepfo karasibanganyijwe n’intambara. Muri byose, nubwo ikiguzi cy’intambara kidashobora kubarwa neza, $8,000,000,000 ni ikigereranyo giciriritse.”4

GSAM 340Ikindi Gihamya cy’Iyerekwa

GSAM 340.1Ku byerekeye ubuhanuzi bwavugaga ko abagabo bari mu nzu y’iteraniro i Parkville bari kuzabura abahungu mu ntambara, ndavuga gusa ko mu muhindo wo mu 1883 nahuye n’umukuru w’itorero rya Parkville, ari na we wari umukuru muri Mutarama 1861 igihe iryo yerekwa ryatangwaga; maze ndamubaza niba yibuka amagambo Madamu White yavuze asobanura iyerekwa ryerekeye intambara. “Yego,” aravuga, “ndayibuka.” “Wambwira abantu bangahe uzi bari muri iyo nzu uwo munsi bakabura abahungu mu ntambara?” Yahise yibuka amazina ya batanu, aravuga ati, “Nzi ko aba bari bahari kandi ko babuze abahungu mu ntambara; kandi n’iyo nza kuba ndi iwacu, aho nashoboraga kuvugana n’abantu banjye, nakubwira andi mazina menshi. Ndibwira,” akomeza avuga, “ko hari abandi batanu, uretse aba maze kuvuga.”

GSAM 340.2Imyaka irenga ine y’imirwano idacogora ku ruhande rw’Amajyepfo, kugeza ubwo hafi kimwe cya kabiri cy’ingabo zose zakusanyijwe zatakajwe n’urupfu rwo ku rugamba cyangwa indwara, igaragaza mu buryo bukomeye ko ubwo buhanuzi bwo hejuru bwasohoye.

GSAM 340Ubucakara n’Intambara

GSAM 340.3Mu kuvuga ku iyerekwa yahawe ku wa 4 Mutarama 1862, Madamu White yaravuze ati:

GSAM 340.4“Abantu ibihumbi byinshi bashishikarijwe kwiyandikisha mu gisirikare bumva ko iyi ntambara yari iyo kurimbura ubucakara; ariko none ubu bamaze kwinjiramo, basanga barashutswe, ko intego y’iyi ntambara atari ukurandura ubucakara, ahubwo ari ukubusigasira uko buri.”

GSAM 341.1Ibyavuzwe haruguru byatanzwe mu gihe abasirikare basabwaga gufasha mu murimo wo gusubiza ba shebuja abacakara bose bari baratorotse bajya mu murongo w’ingabo z’Ubumwe, kandi abasirikare bagereranywa bavuga bati, “Nidutsinda guhosha iyi mvururu, ni iki twungutse?” Basubiza bacitse intege bati, “Nta cyo. Icyateye iyo mvururu nticyakuweho. Uburyo bw’ubucakara bwangije igihugu cyacu buracyariho kandi buzongera buteze indi mvururu.” Aya magambo, yakuwe mu Buhamya No. 7, aho intambara isobanurwa yose mu buryo bushishikaje munsi y’umutwe ugira uti “Ubucakara n’Intambara,” ntavuga ko ubucakara butazigera bukurwaho, ahubwo agaragaza uko abasirikare babonaga ibintu icyo gihe. Hafi gato muri ubwo buhamya hari ubuhanuzi bukurikira:

GSAM 341Ubuhanuzi bw’Intsinzi y’Amajyaruguru

GSAM 341.2“Nyamara hatangajwe igisibo cy’igihugu! Uwiteka aravuga ati, ‘Mbese iki si cyo gisibo natoranyije: kubohora imigozi y’ubugome, gukuraho imitwaro iremereye, no kurekura abarengana bakagenda, mukamena n’ingoyi yose?’ Igihugu cyacu nikurikiza igisibo Imana yatoranyije, ni bwo izakira amasengesho yacyo ku byerekeye intambara; ariko ubu ntiyinjira mu gutwi kwayo.”

GSAM 341.3Abazi amateka y’intambara bazi gutsindwa, amakuba, gutinda n’ibindi byajyanaga n’imihati y’Amajyaruguru yo gutsinda ingabo z’Amajyepfo kugeza igihe itangazo ryo kubohora abacakara ryatangwaga—ku wa 1 Mutarama 1863. Mbega ukuntu intsinzi yihuse kuva icyo gihe kugeza intambara irangiye! Ku babonaga uko umurimo wagendaga, mbega ukuntu byagaragaraga ko ubwo buhanuzi bwo ku wa 4 Mutarama 1862 bwashohojwe! Imitwaro imaze gukurwaho, ububata burarekurwa kandi ingoyi imenwa ku mucakara! Mbega ukuntu byagaragaraga ko Imana yumvise amasengesho y’ubwoko bwayo kandi igaha umugisha imihati yo kurangiza intambara, igihe bahisemo igisibo kiyishimisha!

GSAM 342Ubuhamya bw’uwahoze ari Guverineri St. John

GSAM 342.1Mu ijambo ryavuzwe n’uwahoze ari Guverineri John P. St. John wa Kansas, i Ottawa, Illinois, nateze amatwi ku gicamunsi cyo ku wa 29 Kamena 1891, yavuze amagambo akurikira:

GSAM 342.2“Nta na rimwe nigeze ncika intege nk’uko byagenze igihe [Abanyamuryango b’Amajyepfo] badutsindaga i Bull Run. Ariko byose byari igice cy’umugambi w’Imana. Iyo dutsinda [Abanyamuryango b’Amajyepfo], abanyapolitiki bari gutegura amahoro, Ubumwe bugakomeza kubaho hamwe n’ubucakara, kandi tuba tukibufite uyu munsi. Mu myaka ibiri, [Abanyamuryango b’Amajyepfo] bari bafite akarusho; ariko nyuma y’uko Lincoln atangaje itangazo rizwi cyane ryo kubohora abacakara, twahindukiye ku ruhande rw’Imana kandi ntitwashoboraga gutsindwa.”

Notes

  1. Zaburi 32:8. ↩
  2. Zaburi 124:1-3. ↩
  3. Ibyo bintu biheruka kuvugwa byabwiwe Mwene data Frederickson wo muri Dakota n’umuryango wa Hall muri Mata 1892. ↩
  4. Encyclopedia Britannica (isohoka rya cyenda), Umubumbe wa 23, urupapuro 780. ↩

Icyitonderwa

Subira inyuma