Ishakiro
Ishakiro
31 IbiceFront matter
GSAM -“Nubwo byatinda, ubitegereze; kuko bizaza nta kabuza, ntibizatinda.” Habakuki 2:3
GSAM -[Icyitonderwa cy’umwanditsi w’icapiro ryo kuri CD-ROM: Nubwo urupapuro rw’umutwe rwerekana ko iki ari igitabo cyo mu 1905, igihe cyongeraga gucapwa mu 1992, hiyongereyemo irindi jambo ry’ibanze hamwe n’imigereka itatu. Twibuke ko Umugereka A ari inyandiko ya Loughborough itigeze itangazwa akiriho, ariko yahamirizaga ko amateka ari muri iki gitabo ari ay’ukuri. Nk’uko bivugwa hasi, aho inyandiko zo hasi ku mapaji zohereza umusomyi hahinduwe kugira ngo herekane amacapiro mashya y’ibitabo byavuzwe. Uretse ibyo, ibyanditswe mbere na Loughborough byagumye uko byari biri.]
GSAM -Bifatwa ko aho inyandiko zo hasi ku mapaji zohereza umusomyi herekeye ibitabo byakoreshejwe mu icapiro ryo mu 1905 ry’Umuryango Ukomeye w’Ukuza kwa Kabiri. Hamwe na hamwe haravuguruwe kugira ngo hahuze n’amacapiro mashya y’ibitabo bimwe. Ni ibi bikurikira:—
GSAM -Inyandiko za Kera, cyongeye gucapwa mu 1945. Amateka y’Ubuzima, cyongeye gucapwa mu 1943. Impano z’Umwuka, cyongeye gucapwa mu 1945. Ibihamya by’Itorero, cyongeye gucapwa mu 1948. Uwifuzwa Ibihe Byose, cyongeye gucapwa mu 1940. Intambara Ikomeye, cyongeye gucapwa mu 1950. Ubutumwa Butatu bwo mu Byahishuwe 14, cyongeye gucapwa mu 1970.
GSAM -Nimero z’amapaji zo mu icapiro rya mbere ry’iki gitabo ziri mu dukubo dufite inguni mu nyandiko yose.
