Igice cya 17 — Ukuri Gutera Imbere mu Ngorane
GSAM 265.1“Nk’uko umwungeri ashakisha umukumbi we ku munsi ari hagati y’intama ze zatatanye, ni ko nanjye nzashakisha intama zanjye, nzikure ahantu hose zatataniye ku munsi w’ibicu n’umwijima.”1
GSAM 265.2Abari baremeye ubutumwa bw’umumarayika wa gatatu kugeza icyo gihe (1847) bari abakene mu by’ubutunzi bw’iyi si, bityo bakaba barashoboraga gutanga amafaranga make cyane yo gukwirakwiza ubutumwa. Umukuru White n’umugore we hamwe n’Umukuru Bates babonaga akamaro ko gusanga bene data bari batatanye bakabakorera umurimo, ndetse n’akamaro ko gutegura inyandiko zo guha abantu ngo zibafashe kugera ku kumenya ukuri. Agatabo Umukuru Bates yari yaranditse ku byerekeye Isabato kamufashaga cyane kubisobanura, ubwo yajyaga ahantu hatandukanye ndetse n’igihe kakohererezwaga abantu mu iposita. Yakoranaga ukwihangana gukomeye cyane.
GSAM 265Ukwitanga kwa Mushiki Wacu Ukiri Muto ku bw’Ukuri
GSAM 265.3Igihe kimwe, ubwo yari abuze amafaranga y’urugendo, yari agiye guhaguruka akava muri Massachusetts akajya muri New Hampshire n’amaguru. Muri ako kanya yakiriye ibaruwa ya mushiki wacu ukiri muto wari wemeye gukora imirimo yo mu rugo ahembwa $1 mu cyumweru, kugira ngo abone icyo afashisha umurimo w’Imana. Amaze gukora icyumweru kimwe, yumvise cyane mu mutima we ko Umukuru Bates yari akeneye amafaranga, maze ajya ku mukoresha we amusaba kumwishyura mbere y’igihe, kugira ngo ashobore guhita amwoherereza $5. Ayo mafaranga ni yo yishyuye urugendo rwe rwo kujya muri New Hampshire akoresheje uburyo rusange bwo gutwara abantu. Ahantu hose yagize amateraniro meza, kandi abantu benshi bemera ukuri.
GSAM 266Gushinga Urugo n’Ibikoresho by’Intirano
GSAM 266.1Kugira ngo twerekane umutima wo kwitanga warangaga ababanje gutangiza umurimo w’ubu butumwa, reka tuvuge ibi bikurikira mu byo Madamu White yavuze ku mibereho yabo mu gihe cy’imbeho cyo mu 1847-48. Icyo gihe babaga mu byumba byo mu nzu nini ya S. Howland, i Topsham, Maine, aho bashinze urugo bakoresheje ibikoresho by’intirano:—
GSAM 266.2“Twari abakene, kandi twanyuze mu bihe by’ingorane zikomeye. Umugabo wanjye yakoraga akazi ko gutwara amabuye ku muhanda wa gari ya moshi, ku buryo uruhu rwo ku ntoki ze rwashishutse, amaraso agatangira kuva ahantu henshi. Twari twariyemeje kutabeshejweho n’abandi, ahubwo tukirwanaho kandi tukabona n’icyo gufasha abandi. Ariko ntitwateraga imbere. Umugabo wanjye yakoranaga umwete mwinshi, ariko ntiyashoboraga kubona umushahara yari akwiriye guhabwa ku bw’umurimo we.
GSAM 266Umukuru White Atema Inkwi
GSAM 266.3“Umugabo wanjye yaretse akazi ko ku muhanda wa gari ya moshi, ajyana ishoka ye mu ishyamba gutema inkwi. Nubwo yahoranaga ububabare mu rubavu, yakoraga kuva mu gitondo kare kugeza bwije kugira ngo abone amasenti nka mirongo itanu ku munsi. Ububabare bukabije bwamubuzaga gusinzira nijoro. Bidatinze twatangiye kwakira amabaruwa ya bene data bo muri leta zitandukanye, badutumira kujya kubasura; ariko kubera ko tutari dufite amafaranga yo kudukura muri leta twabagamo, twabasubizaga ko inzira yari itaradukingukira.
GSAM 266.4“Twakiriye ibaruwa ya mwene data Chamberlain wo muri Connecticut, aduhatira kuza mu nama yari kuzabera muri iyo leta. Twiyemeje kujyayo niba twashoboraga kubona amafaranga. Umugabo wanjye yabaranye n’umukoresha we umushahara yari asigaye atarahembwa, asanga umukoresha amurimo amadolari icumi. Kimwe cya kabiri cyayo nakiguzemo imyambaro twari dukeneye cyane, hanyuma ntera ibiremo ku ikoti rirerire ry’umugabo wanjye, ndetse n’ibiremo ubwabyo mbiteraho ibindi, ku buryo byari bigoye kumenya umwenda wa mbere ku maboko y’iryo koti. Twari dusigaranye amadolari atanu yo kutugeza i Dorchester, Massachusetts. Isanduku yacu y’urugendo yari irimo hafi ibyo twari dutunze byose ku isi. Ariko twari dufite amahoro mu mitima n’umutimanama utaducira urubanza, kandi ibyo twabihaga agaciro kuruta ibyiza byorohereza ubuzima bwo ku isi.
GSAM 267.1“Twanyuze kwa mwene data Nichols, maze mbere y’uko tuhava, mushiki wacu Nichols aha umugabo wanjye amadolari atanu, ari yo yishyuye urugendo rwacu rutugeza i Middletown, Connecticut. Twari abashyitsi muri uwo mujyi, kandi nta n’umwe muri bene data bo muri iyo leta twari twarigeze kubona. Twari dusigaranye amasenti mirongo itanu gusa. Umugabo wanjye ntiyatinyutse kuyakoresha akodesha igare rikururwa n’amafarashi; bityo aterura isanduku ayishyira ku kirundo cy’imbaho, maze turagenda dushaka umuntu duhuje ukwizera. Bidatinze twabonye mwene data Chamberlain, atujyana iwe.”
GSAM 267Inama Yabereye i Rocky Hill, Connecticut
GSAM 267.2Iyo nama yabereye i Rocky Hill; icyumba cy’amateraniro cyari icyumba kinini kitararangira kubakwa mu nzu ya mwene data Belden. Aya magambo akurikira yakuwe mu ibaruwa Umukuru White yandikiye S. Howland atanga amakuru amwe ashimishije ku byerekeye iryo teraniro:—
GSAM 267.3“Ku wa 20 Mata [1848], mwene data Belden yohereje igare rye i Middletown kudutwara hamwe na bene data bari batatanye muri uwo mujyi. Twageze iwe [Rocky Hill] nka saa kumi z’umugoroba, maze hashize iminota mike bene data Bates na Gurney na bo barahagera. Uwo mugoroba twagize iteraniro ry’abantu nka cumi na batanu. Ku wa gatanu mu gitondo, bene data bakomeje kuza kugeza ubwo twari tumaze kuba nka mirongo itanu. Hari abari batarakira ukuri mu buryo bwuzuye. Iteraniro ryacu ryo kuri uwo munsi ryari rishimishije cyane. Mwene data Bates yasobanuye amategeko mu buryo bwumvikana neza, maze ubuhamya bufite imbaraga butsindagira akamaro kayo mu mitima. Ijambo ryakomeje abari basanzwe mu kuri, rikangura n’abari batarafata icyemezo burundu.”2
GSAM 267Batumirwa mu Karere ka Oswego, New York
GSAM 267.4Kubera ko agatabo k’Umukuru Bates kakwirakwijwe mu badiventisiti, abantu bo mu zindi leta batangiye kubahiriza Isabato. Hiram Edson wo muri Port Gibson, New York, yanditse atumira Umukuru White na Madamu White hamwe n’abandi ngo baze mu nama y’abizera b’Isabato yari kuzabera i Volney, mu karere ka Oswego, muri Kanama 1848. Yavuze ko muri rusange bene data bari abakene, kandi ko atashoboraga gusezeranya ko bari kuzatanga byinshi byo kwishyura iby’urugendo. Umukuru White yari yarabonye $40 ku bw’akazi yari yakoze mu murima w’ubwatsi bwo kugaburira amatungo. Igice cyayo cyakoreshejwe mu kugura imyambaro bari bakeneye cyane, naho asigaye yishyura urugendo rwabo rwo kujya i Volney no kugaruka.
GSAM 268.1Iyo nama yo mu burengerazuba bwa New York yabereye mu nzu Bwana Arnold yabikagamo amagare akururwa n’amafarashi. Hari abantu nka mirongo itatu na batanu, ari bo bose bari bashoboye gukoranywa muri ako gace ka leta, ariko hafi nta babiri muri bo bari bahuje ibitekerezo. Buri wese yashyigikiraga cyane ibitekerezo bye, avuga ko bihuje na Bibiliya. Bose bifuzaga cyane kwamamaza ibyo batekerezaga no kubibwiriza. Babwiwe ko Umukuru White n’umugore we batari bakoze urugendo rurerure rutyo kugira ngo baze kubatega amatwi, ahubwo ko bari baje kubigisha ukuri. Bwana Arnold yemezaga ko imyaka igihumbi ivugwa mu Byahishuwe 20 yari yarashize, kandi ko abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bavugwa mu Byahishuwe ari abazutse igihe Kristo yazukaga.
GSAM 268Bwana Arnold Arwanya Imihango Yera
GSAM 268.2Igihe ibimenyetso by’urupfu rw’Umwami wacu byari imbere y’iryo teraniro, kandi bari bagiye kwibuka imibabaro ye, Bwana Arnold yarahagurutse avuga ko atemera ibyo bari bagiye gukora,—ko Ifunguro ry’Umwami ari ugukomeza Pasika, bityo rikaba rikwiriye kwizihizwa rimwe gusa mu mwaka.
GSAM 268.3Ibyo bitekerezo bidasanzwe kandi binyuranye byashyize umutwaro uremereye kuri Madamu White. Yari azi neza ko Bwana Arnold yayobye, maze agahinda gakomeye karemerera umutima we, kuko byasaga n’aho Imana itubahwaga. Bamwe batinye ko agiye gupfa; ariko Abakuru Bates, White, Chamberlain, Gurney na Edson baramusengera, maze Umwami, ku bw’imbabazi ze, yumva amasengesho y’abagaragu be, arongera arahembuka. Umucyo wo mu ijuru wamurasheho, maze bidatinze ntaba akimenya iby’isi. Ari muri iyo mimerere, yeretswe amwe mu makosa y’abari aho, n’ukuri kunyuranye n’ayo makosa. Byerekanye ko ibyo bitekerezo byabo bitumvikanaga, bavugaga ko bihuje na Bibiliya, byari bihuje gusa n’uko bo ubwabo bumvaga Bibiliya, kandi ko bagombaga kureka amakosa yabo bakunga ubumwe ku butumwa bw’umumarayika wa gatatu. Iteraniro ryarangiye mu cyubahiro gikomeye; ukuri kwaratsinze. Abari bafite ibyo bitekerezo bidasanzwe kandi binyuranye bemeye amakosa yabo, bunga ubumwe ku kuri kw’iki gihe kw’ubutumwa bw’umumarayika wa gatatu, maze Imana ibaha umugisha mwinshi.
GSAM 269Iyerekwa Ryaranzwe no Gukoresha Bibiliya mu Buryo Butangaje
GSAM 269.1Iyi nkuru ikurikira y’iryo teraniro yatanzwe ku wa 4 Mutarama 1884 na Bwana Alexander Ross, wari umwe muri ba bantu mirongo itatu na batanu bari muri iryo teraniro rito. Yagize ati:—
GSAM 269.2“Mushiki wacu White, ari mu iyerekwa, yarahagurutse afata Bibiliya yo mu rugo ayishyira ku kiganza cye cy’ibumoso; icyo gitabo cyari gifite ubunini busanzwe. Yayifashe irambuye, ayizamura hejuru, kandi atayireba, agakoresha ukuboko kwe kw’iburyo ava ku murongo umwe ajya ku wundi, maze agashyira urutoki ku murongo w’Ibyanditswe akawuvuga. Narebye imirongo myinshi kugira ngo menye niba yavugaga uwo yabaga atunzeho urutoki. Jyewe cyangwa abandi bo mu bari aho twarebye iyo mirongo yose. Kuri buri murongo, ntiyavugaga gusa uwo yabaga atunzeho urutoki, ahubwo yabikoraga amaso ye areba hejuru kandi mu kindi cyerekezo kitari icya Bibiliya. Iyo mirongo y’Ibyanditswe yavugaga ni yo yasenye inyigisho z’ibinyoma z’abizera b’Isabato bari bateraniye i Volney muri Kanama 1848, ituma twunga ubumwe ku kuri.”
GSAM 269.3Mu by’ukuri, uwari kwanga kureka inyigisho z’ubuyobe zakosowe muri iyo mimerere, hakoreshejwe imirongo yumvikana neza yo muri Bibiliya yavuzwe muri ubwo buryo butangaje, yari kuba umuntu ugoye cyane kwemeza. Abo bizera b’Isabato bo mu karere ka Oswego, amakosa yabo amaze gukosorwa atyo kandi bamaze kunga ubumwe ku kuri, bavuye muri iryo teraniro bajya gukwirakwiza umucyo mu bandi. Nta gushidikanya, ibyavuyemo byahamije ko uwo wari umurimo w’Imana. Satani ahora yiteguye gucamo abantu ibice, kubahungabanya no kubatatanya, akoresheje uburyo bwose ashoboye. “Imana si yo itera umuvurungano, ahubwo itera amahoro, nk’uko biri mu matorero yose y’abera.”3
GSAM 270Gukizwa Indwara mu Buryo bw’Ibitangaza
GSAM 270.1Nyuma y’inama tumaze kuvuga, habaye amateraniro mu karere ka Madison, i Port Gibson, i Port Byron no mu mujyi wa New York. Yakurikiwe n’iteraniro rusange muri Connecticut. Hamwe muri aho hantu, Umwami yegereye cyane abagaragu be, maze imbaraga zikiza z’Umuganga Mukuru ziza ku barwayi, zisubiza amasengesho avuye ku mutima y’ubwoko bwe, ubwo bakurikizaga amabwiriza yatanzwe mu Rwandiko rwa Yakobo.4 Ndetse n’abantu abaganga bari baravuze ko batagifite ibyiringiro byo gukira bakijijwe indwara zabo. Ibintu nk’ibyo byagiye biba kenshi mu bihe bitandukanye kuva mu 1845.
GSAM 270Abatangije Umurimo Bihanganira Amakuba
GSAM 270.2Umukuru White, mu kinyamakuru Review and Herald cyo ku wa 5 Gashyantare 1880, ubwo yavugaga iyo minsi yo gutangira umurimo, yagize ati:—
GSAM 270.3“Mu mirimo yacu yo mu ntangiriro, twishwe n’inzara kubera kubura ibyokurya bikwiriye, kandi twishwe n’imbeho kubera kubura imyambaro ikwiriye. Twiyimaga ndetse n’ibya ngombwa byo kubaho kugira ngo tuzigamire amafaranga umurimo w’Imana. Muri icyo gihe kandi twavunikaga birenze urugero, kugira ngo dushobore kurangiza umurimo mwinshi wabonwaga ko ari ngombwa gukorwa: kwandika, gutunganya inyandiko zo gutangaza, gukora ingendo no kubwiriza tuva muri leta imwe tujya mu yindi.”
GSAM 270.4Umwaka wa 1848 wabaye umwaka utazibagirana, haba mu mateka y’Abadiventisiti no mu bya politiki. Ukuri kw’ubutumwa bw’umumarayika wa gatatu kwari kwarasobanutse neza cyane, kandi inzira zarakingukaga mu byerekezo bitandukanye kugira ngo umurimo utere imbere. Muri icyo gihe, ibyabaga mu by’imyitwarire y’abantu no mu bya politiki byari birimo gufata ishusho yari gutuma abiga ubuhanuzi bongera kubyitaho. Uretse ko hari umuvurungano ukomeye mu mahanga yo mu Isi ya Kera, i Hydesville, mu karere ka Wayne, New York, hatangiye no kugaragara ibikorwa byo kuvugana n’imyuka byo muri iki gihe. Abiga Bibiliya bavugaga ko bigomba kuba ari “imyuka y’abadayimoni igomba gukoranyiriza amahanga yo ku isi mu ntambara yo ku munsi w’Umwami.”
GSAM 271Umuvurungano mu Mahanga mu 1848
GSAM 271.1Ku munsi wa 21 Gashyantare 1848, ubwo abagaragu b’i bwami ba Louis Phillippe wo mu Bufaransa bari bamukikije, yaravuze ati: “Sinigeze nicara ku ntebe y’ubwami nshikamye kurusha uko nyicayeho iri joro.” Ku mugoroba wakurikiyeho, mu kabwibwi, yambaye “ikoti rigufi ry’umwenda w’umubyimba,” yiyoberanyije nk’umutwazi w’igare rikururwa n’amafarashi rikodeshwa, yahunze arenga inkike z’umujyi wa Paris, ashaka aho yahungira kugira ngo akize amagara ye. Bavuga ko impamvu y’iryo hinduka rikomeye kandi ritunguranye yari igikorwa runaka yari yakoze ashyigikira Papa kwigarurira ubutegetsi atari afitiye uburenganzira, bikababaza abaturage be n’abasirikare be. Kuri uwo munsi, yari yarangije igikorwa gikomeye cyo kugenzura ingabo z’Abafaransa mu mujyi wa Paris; maze intwaro zabo zimaze gushyirwa hamwe, asubira mu ngoro. Ako kanya, umwana w’umuhungu muto yasimbukiye ku mbunda nini, azunguza ibendera ry’amabara atatu, arangurura ati: “PAPA AVEHO! PAPA AVEHO!!” Abasirikare na bo basamira iryo jwi, maze rikwira vuba mu mirongo yabo yose, rigenda rirushaho gukomera, kugeza ubwo ryongeweho irindi ngo: “N’UMWAMI AVEHO!” Mu masaha make, Paris yose yari yabaye ahantu h’umuvurungano ukaze. Abasirikare bafite imbunda mu ntoki, baherekejwe n’ikivunge cy’abantu, birukankiraga ku ngoro y’umwami. Amaze kumenyeshwa uwo muvurungano, yihutiye guhunga yiyoberanyije.
GSAM 271Ibihugu Byagize Uruhare muri Iyo Mirwano
GSAM 271.2Imivurungano n’umutekano muke byo mu Bufaransa byakwiriye vuba mu bindi bihugu. Prussia, Hanover, Sardinia, Sicily, Naples, Venice, Lombardy, Tuscany na Roma na byo byafashwe n’uwo mwuka w’imyivumbagatanyo. Mu mezi atatu Uburayi bwose bwari bwahagurukijwe, kandi inganji n’ubwami birenga mirongo itatu byari mu kajagari gakomeye cyane. Intebe z’ubwami zatwikirwaga mu mihanda, abami n’abami b’abami bagahunga bakihisha batinya kwicwa. Abanyapolitiki bahanuye ko hazabaho impinduramatwara rusange mu butegetsi bw’isi.
GSAM 272.1Ababwirizabutumwa benshi b’abadiventisiti bari batarumva ubutumwa bw’umumarayika wa gatatu babonye ako kajagari, bakeka ko ari uguterana kw’amahanga kugira ngo ajye mu “ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.”5
GSAM 272Ubutumwa bwo Gushyirwaho Ikimenyetso Buramenyekana
GSAM 272.2Muri icyo gihe nyine, Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bigiraga mu Byanditswe ko Isabato yo mu itegeko rya kane ari cyo kimenyetso cy’Imana nzima, kandi ko igihe cyari kigeze cyo kwamamaza ubutumwa bwo gushyirwaho ikimenyetso buvugwa mu Byahishuwe 7:1-4. Bashakaga inzira n’uburyo bwo kugeza ubwo butumwa ku bantu. Mu gihe abizera b’umunsi wa karindwi biteguraga uwo murimo, abadiventisiti b’umunsi wa mbere baravugaga bati: “Mwazanye ubutumwa bwanyu bwo gushyirwaho ikimenyetso mukererewe, kuko intambara yo ku munsi ukomeye n’ukuza nyakuri k’Umwami bitugezeho.”
GSAM 272Imivurungano Iracogora Bitunguranye
GSAM 272.3Hashize nk’amezi atatu, imyivumbagatanyo yo mu mahanga yaracogoye; ariko ntibyatewe n’uko ibibazo byayiteye byari byakemutse, ahubwo byabaye mu buryo n’abanyamakuru ubwabo batashoboraga gusobanura. Horace Greeley yavuze kuri iyo mvururu mu kinyamakuru New York Tribune ati: “Twese twatangajwe cyane n’icyateye ako kajagari mu mahanga mu buryo butunguranye bene ako kageni; ariko ikirushaho kudutangaza ni icyagahagaritse.”
GSAM 272Umusenateri Choate Avuga ku Mimerere yo mu Isi ya Kera
GSAM 272.4Tugeze mu mwaka wa 1851, dusanga Umusenateri Choate, mu ijambo yavugiye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaravuze ku mimerere yo mu Isi ya Kera agira ati:
GSAM 272.4“Musobanukiwe neza iyo mimerere n’iyo shusho bisa n’ibitwikiriwe n’igicucu, ibicu n’umwijima; murabona ukuntu nta na kimwe kirimo gihamye. Njye nabonaga bisa n’aho uburenganzira bwihariye bw’abami, uburenganzira bw’abantu n’inzika zarundanyijwe mu myaka igihumbi byari bigiye gukura inkota mu rwubati ngo bitangire intambara amaraso azatembamo, nk’uko biri mu iyerekwa ryo mu Byahishuwe, ‘akagera ku mikoba yo mu kanwa k’amafarashi,’ kandi ubwoko bw’abantu bwose bukayishiriramo. Muri iyo ntambara inzogera nini y’igihe izavuga indi saha; umuryango w’abantu ubwawo uzageragereshwa umuriro n’inkota, kugira ngo bigaragare niba ukomoka ku byaremwe no ku Mana yabiremye cyangwa niba atari byo.”
GSAM 273“Ubuhamya” bwo ku wa 18 Ugushyingo 1848
GSAM 273.1Mu gihe abavugaga ko iyo myivumbagatanyo yo mu mahanga yo mu 1848 yari igiye kubanziriza ukuza k’Umwami batengushywe bikomeye, byagendekeye bite Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bavugaga ko igihe cyari kigeze cyo kugeza “ikimenyetso cy’Imana nzima” ku bantu? Mu gusubiza, turasubiramo amagambo yo mu gatabo Umukuru Joseph Bates yasohoye mu kwezi kwa Mutarama 1849. Avuga ku kintu cyabaye ku wa 18 Ugushyingo 1848, yagize ati:—
GSAM 273.2“Itsinda rito rya bene data na bashiki bacu ryari ryateraniye mu iteraniro i Dorchester, hafi ya Boston, muri Massachusetts. Mbere y’uko iteraniro ritangira, bamwe muri twe basuzumaga ingingo zimwe zo mu butumwa bwo gushyirwaho ikimenyetso; hari aho tutahuzaga ku kumenya niba uburyo ijambo ‘azamuka’ ryasobanurwaga bwari bwo, n’ibindi. Kandi kubera ko mu nama yabereye i Topsham [Maine] mbere yaho gato twari twarasenze dusabira gusohora ubwo butumwa, ariko inzira yo kubusohora ikaba itari igaragara neza bihagije, twafatiye hamwe icyemezo cyo kubitura Imana byose. Tumaze igihe dusenga tubikuye ku mutima dusaba umucyo no kwigishwa, Imana yahaye mushiki wacu White ibi bikurikira mu iyerekwa.”
GSAM 273.2Turasubiramo amagambo nk’uko yayavuze ari mu iyerekwa:—
GSAM 274Amagambo Yavugiwe mu Iyerekwa
GSAM 274.1“Umucyo warasiye he? Reka umumarayika wawe atwigishe aho umucyo warasiye. Byatangiranye n’akantu gato, ubwo watangaga umucyo umwe ukurikirwa n’undi. Ubuhamya n’amategeko birafatanye, ntibishobora gutandukanywa; mbere na mbere haza amategeko icumi, yatanzwe n’Imana. Yarishimye cyane ubwo amategeko yayo yatangiraga kuzamukana imbaraga, n’ahari harabaye amatongo hagatangira kongera kubakwa. Byavuye mu ntege nke biba ibikomeye bitewe no gushakashaka mu ijambo ryayo. Igihe bimaze bigeragezwa ni kigufi gusa. Ni ikimenyetso! Kirazamuka! Kirarasa, gitangirira aho izuba rirasira. Kimeze nk’izuba ribanza gukonja, nyuma rigashyuha kandi rigatuma imirasire yaryo. Ubwo uko kuri kwatangiraga kurasa, kwari gufite umucyo muke gusa, ariko wagiye wiyongera. Mbega imbaraga z’iyo mirasire! Kugenda kurushaho gukomera. Uburemere n’umucyo biruta ibindi byose biri kuri uko kuri, kuko guhoraho iteka, ndetse n’igihe Bibiliya izaba itagikenewe. Kwarasiye hariya iburasirazuba; kwatangiranye umucyo muto, ariko imirasire yako irakiza. Mbega ukuntu uko kuri gukomeye! Ni ko kuzaba gusumba ibindi nibamara kwinjira mu gihugu cyiza, ariko kuzagenda kwiyongera kugeza ubwo bazahabwa kudapfa. Kwatangiriye aho izuba rirasira, kugakomeza urugendo rwako nk’izuba, ariko ntikujya kurenga.
GSAM 274.2“Abamarayika bafashe imiyaga ine. Imana ni yo ibuza ubutegetsi gukora ibyo bushaka. Abamarayika ntibarayirekura, kuko abera batarashyirwaho ikimenyetso bose. Mikayeli nahaguruka, uwo mubabaro uzaba ku isi yose. Dore, yiteguye rwose guhuha. Hari ikiyibujije kuko abera batarashyirwaho ikimenyetso. Yee, tangaza ibyo wabonye kandi wumvise, maze umugisha w’Imana uzabana na byo. Nimurebe! Uko kurasa kurimo imbaraga, kandi kugenda kurushaho kurabagirana.”6
GSAM 274.3Amaze kuva muri iryo yerekwa, Madamu White yabwiye umugabo we ati:
GSAM 274.3“Ngufitiye ubutumwa. Ugomba gutangira gucapa akanyamakuru ukakoherereza abantu. Mu ntangiriro kazabe gato; ariko uko abantu bazagenda bagasoma bazakoherereza amafaranga yo kugacapa, kandi kazagira icyo kageraho kuva mu ntangiriro. Neretswe ko muri iyo ntangiriro nto hazavamo ibimeze nk’imigezi y’umucyo izenguruka isi yose.”
GSAM 275Byari Biteye Gushidikanya mu Maso y’Abantu
GSAM 275.1Ubwo buhanuzi bwatanzwe mu 1848, buvuga ku gutangira no gukwirakwira k’ukuri kw’Isabato. Iyo umuntu yitegerezaga uko ibintu byari bimeze icyo gihe akoresheje ubwenge bw’abantu, yavugaga ati: “Ubwo buhanuzi ntibushobora kuzasohozwa.” Nyuma gato y’uko ubwo buhanuzi butangwa, umugabo umwe yabwiye umwe mu bakozi bacu ati: “Bizabafata imyaka 144,000 kugira ngo mukore ibyo muteganya.” Baravugaga bati: “Bishoboka bite! Ababwirizabutumwa batatu—Umukuru White n’umugore we, n’Umukuru Bates—bose badafite n’igiceri, bafite abayoboke batageze ku ijana, na bo bose badafite amafaranga, bagiye kujyana hirya no hino kopi magana make z’agatabo k’amapaji mirongo inani kavuga ku kibazo cy’Isabato, ngo bashyire isi yose ubutumwa bwo kuyiburira! Mbega ibyo kwibwira bidafite ishingiro!” Mu gihe abatekerezaga batyo bavugaga bati: “Ntibishoboka!” kwizera ubutumwa n’ubuhamya bwemezaga ko buzagera ku ntego byaravugaga biti: “Mu izina ry’Imana ya Isirayeli bizakorwa! Kandi twiringiye imbaraga zayo, bigomba gukorwa!”
GSAM 275Uko Ikinyamakuru cya Mbere cy’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi Cyacapwe
GSAM 275.2Kuva igihe ubuhamya bwatangwaga ku murimo wo gutangaza ibitabo, abakomezaga umunsi wa karindwi basenze amasengesho menshi basaba ko Umwami yafungura inzira yo gucapa “akanyamakuru.” Icyari kibuze cyane ni amafaranga yo gusohora inomero ya mbere. Mu kwezi kwa Kamena 1849, Umukuru White yabonye uburyo bwo guca ubwatsi bwo mu bwoko bwa timoti ku buso bwa ekari mirongo ine, akoresheje umuhoro munini wo mu ntoki, agahembwa amasenti mirongo irindwi n’atanu kuri buri ekari; bityo abona ubushobozi bwo gusohora inomero ya mbere y’ako kanyamakuru. Birakwiriye ko aha dushyiraho ishusho ihuje neza n’urupapuro rwa mbere rw’ako kanyamakuru. Mu nkingi ya mbere umusomyi arabona amagambo y’Umukuru White, aho agira ati: “Inzira yo gutangira umurimo ntiyari yarafungutse kugeza ubu.” Kandi mushobora no kubona ko kwitanga kwe ari ko “kwafunguye inzira.”
GSAM 276Ibyo Madamu White Avuga ku Binyamakuru bya Mbere
GSAM 276.1Madamu White avuga ku ntangiriro y’umurimo wo gutangaza ibitabo ati:—
GSAM 276.2“Umugabo wanjye yatangiye gusohora akanyamakuru i Middletown, ku ntera ya mayili umunani uvuye i Rocky Hill, muri Connecticut, kandi akenshi yagendaga iyo ntera n’amaguru akanagaruka, nubwo icyo gihe yari acumbagira. Ubwo yazanaga inomero ya mbere avuye ku icapiro, twese twarapfukamye tuyikikije, dusaba Umwami dufite imitima yicishije bugufi n’amarira menshi, ngo ashyire umugisha we ku mihati idakomeye y’umugaragu we. Hanyuma yanditse ku binyamakuru aderesi z’abantu bose yatekerezaga ko bazabisoma, maze abijyana ku iposita mu gikapu gikozwe mu mwenda w’itapi. Buri nomero yavanwaga i Middletown ikajyanwa i Rocky Hill; kandi buri gihe mbere yo kuzitegura ngo zijyanwe ku iposita, zaramburwaga imbere y’Umwami, Imana igasengwa n’umwete n’amarira, isabwa ko umugisha wayo waherekeza izo ntumwa zicecekeye. Bidatinze, amabaruwa yatangiye kuza azanye amafaranga yo gusohora ikinyamakuru, n’inkuru nziza z’abantu benshi bakiraga ukuri.”7
GSAM 276Ubuhanuzi bwo Gushyigikira Ikinyamakuru Burasohora
GSAM 276.3Dutanga uru rupapuro rwa mbere rw’ikinyamakuru cya mbere cyasohowe n’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi dufite amarangamutima arenze kugishishikarira gusa. Umuzingo wose w’Ukuri kw’Iki Gihe wari ugizwe n’inomero cumi n’imwe z’amapaji umunani, buri paji ikagira inkingi ebyiri. Ahari inyandiko zo gusoma kuri buri paji hapimaga inci enye n’ibice bitanu bya munani kuri inci umunani. Inomero ya 1 n’iya 4 zacapwe muri Nyakanga, Kanama na Nzeri, i Middletown, muri Connecticut. Inomero ya 5 kugeza ku ya 9 zacapiwe i Oswego, muri New York, kandi zanditsweho amatariki yo mu Kuboza 1849, Werurwe, Mata na Gicurasi 1850. Inomero ya 11 yanditsweho Ugushyingo 1850, kandi yacapiwe i Paris, muri Maine. Mu nomero ya 6, Umukuru White yaravuze ati: “Mu gihe twasohoraga inomero enye za mbere, amafaranga yaje yarutaga ayo kwishyura ibinyamakuru. Yasigaye yakoreshejwe mu kwishyura ingendo zacu zo kujya mu materaniro twitabiriye.” Mu mwaka wa 1849, bitewe n’uruhare rw’ibi binyamakuru n’imirimo y’ubupayiniya y’Umukuru Bates, abantu benshi bakiriye ubutumwa muri Vermont, Michigan no mu zindi ntara.
GSAM 278.1Tugereranyije n’uko umurimo wari umeze mu 1848, ubwo utatangaga icyizere, turasuzuma ibintu bike uko bimeze mu 1905. Ibyo biratuma dushobora kurushaho kumenya uko uyu murimo uzarangira, niba abarwanyije ubutumwa mu ntangiriro yabwo icishije bugufi ari bo bari mu kuri, cyangwa niba ari Imana yo mu ijuru, yavugiye mu muja wayo ko imbaraga z’umurimo wo “gushyirwaho ikimenyetso” zari “kuzagenda ziyongera.”
GSAM 278Iterambere ry’Umurimo wo Gutangaza Ibitabo
GSAM 278.2Ubu uku kuri kwamamazwa kandi kukandikwa mu ndimi zigera kuri mirongo ine mu ndimi z’ingenzi zo ku isi. Mu mwanya w’ababwirizabutumwa batatu, ubu hari abarenga 600, ubariyemo abimitswe n’abahawe uburenganzira bwo kubwiriza, tutavuze abandi babarirwa mu magana bakora ari abaganga, abigisha Bibiliya, abarimu n’abamisiyoneri bavura. Inyandiko z’iri torero zirimo ibinyamakuru bitandukanye birenga mirongo itanu, bicapirwa mu mazu y’amacapiro agera hafi kuri makumyabiri ari mu Burayi, Aziya, Afurika, Amerika ya Ruguru n’iy’Epfo, mu birwa by’inyanja ya Pasifika no muri Ositaraliya. Muri ayo mazu y’amacapiro hacapirwa ibitabo, udutabo n’inyandiko ngufi binyuranye birenga igihumbi n’ijana. Kugira ngo umuntu abone kopi imwe ya buri gitabo, agatabo n’inyandiko ngufi, hamwe n’ibinyamakuru by’umwaka umwe, byasaba amadolari agera kuri 340. Mu mwanya w’abayoboke ijana gusa, ubu hari abagera hafi ku 100,000 bishimira uku kuri. Koko rero, ubu butumwa bumeze nk’izuba “rirasa,” kandi dushobora kuvuga mu magambo y’ubuhamya bwo mu 1848 tuti: “Mbega imbaraga z’iyo mirasire!”
GSAM 278Imimerere y’Amahanga
GSAM 278.3Mu gihe ubutumwa bwagiye butera imbere butyo, amahanga yo yari ameze ate? Kuva icyo gihe, mu binyamakuru bisomwa na rubanda, twagiye tubona kenshi amagambo avuga ku ntambara rusange yegereje mu Burayi. Nubwo habaye amakimbirane aha n’imyivumbagatanyo ahandi, “inkubi y’umuyaga” rusange iracyakumiriwe,—“imiyaga ine” ntiremererwa guhurira rimwe ngo ihuhe, “kugeza igihe abagaragu b’Imana bazashyirwaho ikimenyetso.” Bose babona ko ibitera amakimbirane n’intambara bihari, ariko bikaba bitaduka kubera ko bikumiriwe.
GSAM 279.1Henry Ward Beecher, mbere gato y’urupfu rwe, yavuze ko gukomeza gutunga ingabo nyinshi bene ako kageni mu Burayi ari “ukwivomamo amaraso atanga ubuzima hakiri kare, batinya ko yazameneka.” Imimerere y’amahanga, n’inzika n’inzangano zayo, n’uburyo aterana ubwoba, yabigereranyije no “kubura aho umuntu anyura,” bitewe n’itsinda ry’abantu batunze inkota ngufi mu bituza bya bagenzi babo, nta n’umwe utinyuka gutera undi, atinya ko na we yaterwa. Ariko yaravuze ati: “Bidatinze umwe muri bo azabona igihe cyiza cyo gutera, maze habeho imirwano ya bose.”
GSAM 279Kugereranya Intwaro z’Intambara
GSAM 279.2Kuva mu 1848 hakozwe intwaro z’intambara, ku buryo iyo uzigereranyije n’izari nziza kurusha izindi muri icyo gihe, izo za kera ubu zafatwa nk’ibikinisho gusa. “Umuryango w’Amahoro” wo muri Amerika, igihe wahamagariraga abantu kujya mu materaniro yo gusabira amahoro ku munsi wa mbere w’icyumweru wahariwe amahoro,—ku wa 15 Ukuboza 1895,—waravuze uti: “Ubu, nubwo hari iterambere rigaragara mu mibereho y’abantu, ku rundi ruhande amahanga aritegura intambara kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho.”
GSAM 279Jenerali Miles Avuga ku Myiteguro y’Intambara
GSAM 279.3Jenerali Nelson A. Miles, mu ijambo yavugiye mu iteraniro rinini ryabereye i Washington, D.C., ku wa 12 Mutarama 1904, yagize ati:—
GSAM 279.4“Muri iki gihe cy’umucyo n’iterambere, cy’ubumenyi n’imibereho itunganye, twakwishimira kwizera ko imitwaro n’akaga by’intambara byagabanutse; nyamara, nubwo bisa n’ibitangaje, mu mateka y’isi nta gihe cyigeze kibaho umutungo ungana utya wapfushijwe ubusa mu kwitegura intambara, cyangwa ngo abantu b’abagabo babarirwa muri za miriyoni bangana batya, batojwe, bafite ubuhanga n’ikinyabupfura bya gisirikare, bafite intwaro zirimbura kurusha izindi, bakurwe mu mirimo y’amahoro nk’uko biri muri iki gihe.”
GSAM 280.1Ariko inkubi y’intambara iracyatinze, mu gihe umurimo wo gushyirwaho ikimenyetso ukomeza.